in

Kim Kardashian yararitse abafana be inkuru y’urukundo rwe na Pete Davidson yasimbuje Kanye West

Umunyamideli Kim Kardashian uri mu rukundo n’umunyarwenya ukomeye muri America, yararikiye abafana be kuzakurikira ikiganiro ‘The Kardashian’ azaba atangazamo inkuru y’urukundo rwe rushya.

Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West yagiranye ikiganiro na Variety, avuga ko mu kiganiro The Kardashians kinyura kuri Hulu ariho azavugira byinshi ku rukundo rwe na Pete Davidson.

Yatangaje ko muri icyo kiganiro azavugamo ubuzima bw’urukundo rwe na Pete Davidson ndetse ngo icyo kiganiro abafana be bacyitege vuba aha nyuma y’ikizatambuka mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro nyir’izina azavugamo iby’urukundo rwe na Pete Davidson, inzira byanyuzemo ngo bakundane ndetse n’ibindi byinshi abantu bibaza kuri bo.

Urukundo rwa Kim Kardashian na Pete Davidson rwatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize ndetse bitangira kuba kimomo ubwo aba bombi basomanaga mu kiganiro kitwa Saturday Night Live [SNL], ikindi kandi batangiye no kugenda basohokana ahantu hagiye hatandukanye.

Kim Kardashian afitanye abana bane na Kanye West bahoze babana, barimo abakobwa babiri: North w’imyaka umunani na Chicago ufite itatu n’igice. Hari kandi abahungu barimo: Saint, ufite itanu n’igice na Psalm ufite imyaka ibiri.

Muri Gashyantare 2021 ni bwo uyu muraperi na Kim Kardashian bahisemo kwaka gatanya. Mu gihe hashize iminsi mike Kim Kardashian agizwe ingaragu n’urukiko nyuma y’igihe kinini abisaba.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pasiteri yagerageje kwiyahura nyuma yaho urusengero rwe rubuze abayoboke

APR FC mu myitozo ikakaye bitegura Mukura VS (Amafoto)