Pasiteri wa ADEPR arashinjwa gusambanyana ubugome umukobwa w’umurokore yari yabwiye ngo bajyane mu cyumba cy’amasengesho ni uko akaza kumukatana akamujyana ahantu akamwinezezaho.
Nk’uko bitangazwa na Ukwezi TV kuri Shene ya YouTube ni uko hari umupasiteri utavuzwe imyirondoro ushinjwa gusambanya umukobwa w’umurokore basenganaga.
Mu nkuru y’abo, ntabwo havugwa imyirondoro yabo ahubwo havugwa agace gusa.
Abo ni abo mu ntara y’Amajyaruguru, aho Pasiteri yajyanye n’uyu mukobwa mu masengesho bisanzwe mu mugi wa Kigali bakaza kumwikundira kuko bari bamubonyemo impano y’umwaka.
Baje gusaba Pasiteri kuzamugarura, ni uko ubwo hari ku cyumweru amateraniro arangiye Pasiteri yaje kubwira uwo mukobwa ko bajyana i Kigali na none kuko bari bamukunze.
Umukobwa yaremeye ajya kuri moto ya Pasiteri gusa Pasiteri yamunyujije ahantu mu nzu imwe amusaba ko baryamana ubundi umukobwa arabyanga, Pasiteri amuha n’amafaranga arayanga bituma ahita abyiha ku buntu.
Nyuma umukobwa yahise ataha kuri moto yategewe n’uwo mupasiteri aho yageze iwabo akamererwa nabi bikaza gutuma ajya kwa muganga no kugeza yoherejwe i Kigali muri CHUK kuko yari yangijwe.
Inkuru ntabwo ikoranye ubunyamwuga. Umukobwa ntazwi, Aho asengera ntihagaragara, Aho yajyanywe naho ntihagaragara Kandi baravugako asengera mu ntara y’amajyaruguru. Ni mu kahe karere, uwuhe murenge