in

Pasiteri John Lowe II yiyirukanye mu rusengero nyuma yo gukorwa n’isoni ubwo yashinjwaga uburaya.

Mu gihe umupasiteri yari ari mu rusengero yihanisha abantu aburaya, mu bakirisito hahagurutse umugore ushaka kwihana ndetse ngo anavuge uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina, ariko ntiyegeze abona umwanya.

Muri reta ya Indiana iherereye muri Amerika, ubwo pasiteri John Lowe II yigishaga, umugore yahagurutse yiyemererako ubwo yari afite imyaka 16, uyu mwigisha yamusambanyije, nyuma biza kwemezwa na John Lowe II ko aribyo.

John Lowe II w’imyaka 65, yasabye imbabazi abayoboke yigisha avugako ari igikomere kitazanakira kuko byabaye ari ibitungurajye ndetse agira inama abandi yo kwihana bya nyabyo.

Pasiteri John Lowe II yashimangiyeko kandi n’umuryango we wamubabariye ndetse akaba abayeho yigenga ndetse abohotse ku mutima.

Nyuma y’ibi yahise atangazako aretse kwigisha mu rusengero, ndetse no kutongera gusenga nk’inkurikizi y’icyaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uramwakiriye da”-Ibyo benshi bakomeje kuvuga nyuma y’uko clarisse aguye mu byano El Hadji Diouf (video)

Nta mukobwa udakunda umusore uteye gutya