in

Papa waje kurwanya AI! Leo wa XIV ngo si uw’amasakaramentu gusa, ni n’umurinzi w’ubwenge bw’abantu

Kiliziya Gatolika yabonye umuyobozi mushya nyuma y’itora ryakozwe n’abakardinali ku wa 8 Gicurasi 2025, aho Cardinal Robert Francis Prevost yatorewe kuba Papa wa 267, ahita yitwa Papa Leo wa XIV. Uyu ni we wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba afite inkomoko muri Peru, aho yamamaye mu bikorwa byo kurengera abakene no kwamagana akarengane, cyane cyane muri Amerika y’Amajyepfo.

Mu ijambo rye rya mbere nk’umushumba wa Kiliziya, Papa Leo wa XIV yasobanuye ko yahisemo izina “Leo” mu rwego rwo kuzirikana umurage wa Papa Leo wa XIII, uzwi cyane ku nyandiko Rerum Novarum yanditse mu 1891. Iyo nyandiko yagarutse cyane ku mibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abakozi, mu gihe isi yari iri mu mpinduramatwara y’inganda ya mbere. Papa Leo wa XIV yavuze ko kimwe n’uwo yasubiyemo izina, yifuza guharanira ubutabera, agaciro k’umurimo, n’uburenganzira bw’umuntu.

Yagize ati: “Nahisemo kwitwa Leo wa XIV kubera ishusho ya Papa Leo wa XIII wagaragaje uburyo Kiliziya ishobora kugira uruhare mu gutanga ibisubizo byubaka mu gihe isi yari iri mu mpinduka zikomeye. Ubu turi mu yindi mpinduramatwara, iy’ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubukorano (AI), bityo tugomba kugira ijwi rirengera ikiremwa muntu.”

Papa mushya yagaragaje ko Kiliziya Gatolika igomba gutanga inyigisho zivuguruye zijyanye n’ibihe, mu rwego rwo gufasha abantu kumva no guhangana n’ingaruka z’iterambere rikataje ry’ikoranabuhanga. Yavuze ko ubwenge bw’ubukorano bushobora gutera ivangura, kugabanya agaciro k’umurimo, ndetse no guhungabanya uburenganzira bwa muntu, ari nayo mpamvu Kiliziya igomba guhagurukira gutanga umurongo nyawo.

Nk’uko byatangajwe na Associated Press  Papa Leo wa XIV yavuze ko kimwe mu byihutirwa azashyira imbere harimo kurengera ubuzima, uburenganzira bw’abakozi, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, n’uruhare rw’abaturage bose mu bibakorerwa. Yashimangiye ko ubutumwa bwe buzashingira ku bumuntu n’ukwishyira ukizana.

Uyu mushumba mushya yavuze ko azakomeza umurage wa Papa Francis, cyane cyane mu guharanira Kiliziya ifite ubuyobozi bwitaye ku bantu, irengera abaciriritse kandi ikangurira abayoboke bayo kugira uruhare mu guteza imbere ubutabera n’amahoro ku isi. Yasabye abakardinali n’abakirisitu kumushyigikira mu rugendo rwe rwo gusigasira indangagaciro z’isi n’umuntu muri rusange.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kaizer Chiefs yanditse amateka mashya itsindira Orlando Pirates yegukana igikombe kidasanzwe

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO