in

Papa wa Nishimwe Blaise atangaje indwara uyu musore afite ikomeje gutuma adakinira ikipe ya Rayon Sports

Nishimwe Blaise umaze igihe adakinira ikipe ya Rayon Sports, papa we Mateso Jean De Dieu unatoza ikipe ya Kiyovu Sports, yatangaje ko uyu musore amaze iminsi arwaye Malaria.

Nishimwe Blaise ukomeje kubabaza cyane abafana be ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, amaze iminsi arwaye Malaria, nubwo benshi batemera ibyo Mateso Jean De Dieu yatangaje.

Mu kiganiro n’itangazamakuru se wa Blaise yagize Ati ” Blaise? Haringingo Francis, ndetse nabo bakorana bafite impapuro yabohereje abereka ko arwaye, Blaise arwaye Malaria. ni icyo navuga.”

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yanganyijemo n’ikipe ya Gasogi United kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 20 mutarama 2023.

Blaise Nishimwe hari amakuru avuga ko atakishimiye gukina mu ikipe ya Rayon Sports nubwo akomeza kubihisha, ahubwo wakibaza ahantu azajya gukina kandi atarimo kwigaragaza muri iki gihe kugirango yigurishe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Banyurwa manuma! Ab’ i Manchester bongeye gutera imijugujugu abakinnyi bari bamaze igihe babafasha

“Miliyino 200 baraziroshye, yarashize” Cristiano Ronaldo yagenewe ubutumwa ku mukino we wa mbere

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO