in

Pamella abinyujije mu nyandiko no mu mashusho magufi yashimangiye ko anyuzwe n’umugabo yashyingiranywe nawe

Uwicyeza Pamella wamamaye mu marushanwa y’ubwiza umaze no gushinga imizi mu bijyanye n’imideli, yerekanye ko aterwa ibyishimo n’uwo yahisemo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

Pamella yasangije abamukurika amashusho mato agaragaramo we, The Ben na nyirakuru w’uyu muhanzi n’inshuti magara ye nk’uko yagiye abigarukaho kenshi anasangiza abamukurikira amafoto ye.

Muri aya mashusho Pamella yongeyeho ati ”Nashyingiranwe n’inshuti yanjye magara.” Muri aya mashusho kandi The Ben yumvikana yishimira kuba yarahisemo Pamella, ati “Nirase amashimwe.”

Nyuma y’amagambo ya The Ben, Pamella yanyuzagamo akamwenyura. Aba bombi bakomeje bagaragara mu bihugu bitandukanye bari kumwe, mu minsi yashize bakaba bari kumwe muri Uganda.

Muri Kanama 2022 ni bwo kandi basezeranye kubana imbere y’amategeko mu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Kenny K Shoot yababajwe n’amagambo yabwiwe n’umuganga ubwo yari ajyanye umurwayi urembye mu bitaro byo kwa Kanimba

Rwamagana: Umudamu yapfiriye mu kirombe