Padiri Fr Francis Lubanga wa diyoseze  Fort Portal Diocese , muri  Seminari ya  Kinyamasika mu gihugu cya Uganda ,byamaze kwemezwa ko yitabye Imana azize impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu mujyi wa Mpigi.
Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru Monitor , amakuru avuga ko Padiri Francis yari mu modoka y’ubwoko bwa Toyota Harrier wenyine kuwa kane n’ijoro ubwo yerekezaga Entebbe akaza gukora impanuka ikomeye yatumye ahasiga ubuzima nubwo hatigeze hatangazwa icyateye iyi mpanuka.
 Rev Fr Pius Male Ssentumbwe Archdiocese mukuru wa Uganda ,akaba yahise atanga ubutumwa bwo kwihanganisha abakirisito katurika muri iki gihugu.
Nyakwigendera padiri Fr Lubanga  azashyingurwa kuwa 1 tariki 2 Mutarama 2022 ,mu irimbi rya Nsambya , nyuma ya misa yo kumusabira izabera muri kiriziya ya Nsambya Catholic Church i saa cyenda z’amanywa.