in

Oprah wabaye umugore wa Nyakwigendera Katauti yasabye abantu bananiwe mu rukundo kwigira mu buhinzi

Umukinnyi wa filime Oprah wamamaye muri sinema ya Tanzania, yatanze inama ku bantu bose bananiwe mu rukundo ndetse n’ababona abakunzi nyuma bikaza kwanga.

Oprah wabaye umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi, yabivuze anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Oprah yavuze ko muri iyi minsi hari abasazwa n’urukundo nuko bigatuma babaho batishimye, aho we abagira inama yo kwigira mu buhinzi.

Ati: “urukundo ni byanga, gerageza guhinga muvandimwe wanjye… uzanshimira nyuma.”

Oprah yavuze ibi nyuma yo kubona ubuntararibonye butari bwiza mu rukundo, dore ko 2008 yashakanye na Katauti batandukana muri 2013.

Oprah amaze gutandukana na nyakwigendera Katauti yamaze imyaka ine nta mugabo afite, nuko muri 2017 aza gushakana na Dogo Janja batandukana muri 2018 hashize umwaka umwe gusa.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yihutirwa areba abantu bose batega imodoka rusange (Bisi) zikabatinza

Umugabo yishwe urwa agashinyaguro azira kubwira umugore ko ari mwiza