in

Operation! Akaruta akandi karakamira: APR Fc mu rugamba rwo gutera gapapu Rayon Sports kuri Ojera wabonye ifaranga ari kwemererwa umutima ugasimbuka 

Mu ibanga rikomeye cyane, ikipe ya APR Fc yatangiye urugamba rwo gutera gapapu Rayon Sports, kuri rutahizamu Joackiam Ojera.

Bijya gutangira, Joackiam Ojera, yatse amafaranga ikipe ya Rayon Sports angana nka miliyoni 5Frw, kugira ngo ajye kuyaha ikipe ye ya URA yo muri Uganda yamutije muri Murera, ubundi yamara kuyaha iyi kipe yamutije, agahita aza gusinyira Rayon Sports ikamuha miliyoni 15 Frw.

Ageze muri Uganda, Ojera, yabonye ubutumire b’ikipe yo Gor Mahia FC, yo muri Kenya, gusa Ojera agezeyo ari kumwe n’umureberera inyingu ‘Agent’ byaje kurangira batumvikanye.

Bakiri muri Kenya, Ojera yaje kubona ubusabe b’ikipe ya APR Fc, abona umurundo w’ibifaranga iri kumwemerera aramutse ayisinyiye, umutima warasimbutse.

Bivvgwa ko APR Fc yemereye Joackiam Ojera, ko naramuka yemereye guyikinira, izamukubira 2 ibyo mukeba Rayon Sports’ ishaka kumuha.

Amakuru yizewe ni uko nubwo Ojera akunda cyane Murera, gusa ibiganiro bigeze ku musozo n’iyi kipe ya APR Fc kubera ko iri kumuha amafaranga akubye 2 ayo Rayon Sports yamwemereye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hagaragaye ukuntu imodoka yari itwaye Pastor Théogene yashengaguritse bikomoye cyane – AMAFOTO

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports izajya ibanza mu kibuga nyuma yo guterwa umugongo n’abakinnyi bakomeye yashagaka ikumvikana n’abandi b’ibikomerezwa