Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023, ikipe ya Gasogi United yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Uyu mukino ukirangira abafana ba Gasogi United bishimiye bikomeye iyi nsinzi, muri abo bafana harimo n’abana ba KNC nyiri Gasogi United.
Ni umukino wabereye kuri stade y’akarere ka Bugesera, ubimburira iyindi yo ku munsi wa 18 wa Shampiyona.




