in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Olivier

Amazina

Olivier ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, iyo ari umukobwa bamwita Olive, ni izina rikomoka mu Kilatini rikaba rituruka ku bwoko bw’igiti cyitwa Olive gifatwa nk’ikimenyetso cy’amahoro.

Usanga bamwe bamwita, Oliver , Olivér , Oliviero n’ayandi bitewe n’igihugu.

Bimwe mu biranga ba Olivier

Ni umuntu w’umunyamahoro,wanga amahane, iyo abaona hari icyo mushobora gupfa arakikurekera akigendera.

Ni umuntu witanga, ukorana ubushake, uzi gukunda kandi ugira amaraso akundwa cyane nawe.

Arangwa n’ibikorwa by’ubumuntu, azi kureba kure, agira umutima mwiza ariko ashobora gutegekwa kubera kutabasha guhakana.

Kugira ubuntu n’ubwitonzi, bituma Olivier atabasha guhakana, niyo bimugoye arabyikiriza ugasanga buri gihe afite amasezerano atarasohoza kuko yemerera buri wese.

Akunda ibintu by’ubugeni, gushushanya n’ibindi bijyanye nabyo bimutwara umwanya ariko nyuma akaza kwishimira icyo yakoze kigaragara koko.

Olivier akunda umutuzo kugira ngo abashe kwisobanura no kugira icyo abwira abandi mu ruhame,ntabwo azi kuvugira mu rusaku.

Akunda gukorera hamwe n’abandi gusa uko mwasabana kose, agira ibanga ntushobora kumenya ibimwerekeyeho.

Ni umuhanga, iyo akiri umwana ,nabwo aba ari wa muntu wicecekera ntumenye icyo yemeye nicyo akunze.

Aba akunda kumva inkuru, imigani, ibitekerezo n’indirimbo.

Ni byiza ko ababyeyi be bagomba kumutoza gukuza impano ze mu muziki kuko usanga akura abikunze cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Nicole

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Odile

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO