in

“Ojera ntabwo afasha Serumogo mu kugarira kandi we aba yamufashije mu gusatira” Umusesenguzi Kazungu Clever yavuze amakosa yose ari muri Rayon Sports ku buryo nta gikozwe vuba bazisanga barwanira kutamanuka kandi intego ari amatsinda

“Ojera ntabwo afasha Serumogo mu kugarira kandi we aba yamufashije mu gusatira” Umusesenguzi Kazungu Clever yavuze amakosa yose ari muri Rayon Sports ku buryo nta gikozwe vuba bazisanga barwanira kutamanuka kandi intego ari amatsinda.

Ku wa Gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Gasogi United ibitego 2 kuri 1.

Nyuma y’umukino, Kazungu Clever yavuze amakosa yabonye muri Rayon Sports.

Yagize ati: “Rayon ntabwo ari ugutsinda Gasogi United gusa yanayicenze cyane, iyirusha kugumana umupira no guhana hana, iyirusha gusatira no kurema uburyo bwavamo ibitego! Ikosa gusa ryari rigiye gutuma Rayon Sports inganya na Gasogi United abantu bagatungurwa.”

Akomeza agira ati: “Umutoza wa Rayon Sports ubanza yibagiwe ko akoresha abakinnyi bo hagati bafite imyaka iri hejuru, bakoresheje imbaraga nyinshi mugice cya mbere bagombaga gusimbuzwa bitarenze ku munota wa 60.”

Irindi kosa Kazungu yabonye ni uko Ojera adafasha Serumogo kurinda izamu ariko Serumogo akamufasha gusatira. Youssef nawe ntacyo afasha Ganijuru mukurinda izamu mu gihe Ganijuru agerageza kumuzanira imipira barimo gusatira.

Rayon Sports nta muzamu uri ku rwego rwayo ifite nabivuze mbere ko Bonheur, Adolphe na Tamale, bose batari ku rwego rwayo n’urwamarushanwa ya CAF CC yitegura. Ikeneye umuzamu mushya.

Ayo makosa nakosorwa Rayon Sports ishobora kuzatsinda ikipe ntazi ntoya ibitego 7 cyangwa icyumweru nkuko babyita! Kuko Umugande Charles Bbaale mbonye ku mbaraga ze afite z’umubiri, ubuhanga mugukoresha ukuguru kwe kw’imoso, umuvuduko, ba myugariro bahuzagurika baragowe cyane.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impeshyi irasiga itumazeho abasore n’inkumi! Visi kapiteni w’ikipe y’igihugu yambitse impeta umukobwa w’ikizungerezi

Burya imiteguro irarutana! Umuhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda batari bake, yinjiye muri ARENA ari muri kajugujugu (VIDEWO)