Ntabwo Paccy ari uwo gusubizwa mu itorero ni uwo kujyanwa mu bigo ngororamuco. Ni nyuma yaho habayeho Guterana amagambo hagati Ya Odda Pacy na Hakizimana Amani uzwi nka Am-G the black,maze Odda akita Am-G ko ari Kadahumeka. Mu minsi ishize Nibwo hasakaye ifoto ya Odda Pacy yambaye ubusa yakinze ikoma ku myanya y’ibanga gusa,ibintu byatunguye benshi bibaza impamvu yabyo maze bamuha urwa menyo karahava.Ibi babishingiye kukuba umuntu w’umunyarwandakazi bidakwiye byongeye w’umubyeyi kuko kwifotoza wambaye ubusa atari indangagaciro y’umuco nyarwanda. Nyamara uyu muhanzi ntiyemeranyije nabamunenga avuga ko ari uburenganzira bw’umuntu kwifotoza uko ashatse kuko hari ababikunda.
Benshi mu ba stars bo mu rwanda badukana kwifoto nabo bakinze urukoma imbere.
Ibintu byatumye Umuhanzi Am-G the black ashira video kuri instagram afashe amatafari abiri avuga ko kubera ukuntu abona insina ziri kwangirizwa Uwongera guhirahira aca urukoma mu murima we amwereka,yagize ati:”Urukoma! Hagire uwongera kuruca Bull Dog,Uncle Austin hagire usubira mu murima wanjye mwereke,ko muba mu mujyi aya makoma muyacahe?”.Ibi uyu muhanzi yabivuze yumvikanisha ko Kwadukana kwambara amakoma batarebye neza byahungabanya ibidukikije. Umuhanzi Paccy abajijwe icyo abivugaho kuba Am-G yariyamye abakomeje kwiyambika amakoma nawe bamurebeyeho,Paccy yasubije muburyo bwumvikana nko gutesha agaciro ikiremwa muntu kuko yagize ati:”Biriya ntacyo bivuze kuko uwabivuze ni nka Kadahumeka,rero ntawe byakanga.” Kadahumeka ni ibintu bambika imyenda bakabishira mu murima bashaka kubuza inyoni kuba yakona imyaka,nyamara inyoni ishize ubwoba irayona kakahava
Mu kiganiro Umutoza mukuru w’Intore BAMPORIKI Edouard yagiranye n’imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda yatangiye avuga ko ntagushidikanya imyitwarire ya Paccy atari iyi ntore. Yagize ati:” Nibyo koko ayo mafoto narayabonye ,njye singaruka kuguterana amagambo kwa Paccy na Am-G ,ahubwo njye ndareba uburyo Paccy arikwitwara.Si iriya photo gusa hari nizindi,rero ikigaragara si uko yasubizwa mu itorero ahubwo ikiriho nasaba abashinzwe kujyana abantu mu bigo ngororamuco nuko ariho bamujyana noneho yava kugororwa akongera agatozwa”. Yavuze kandi ko kuba Paccy akora ibi yaritabiriye Itorero bigaragaza ko ibyo yatumwe atabikora ahubwo bigaragara ko ashobora kuba yarihishe mubandi. Bamporiki yabonyeyeho kwibutsa abahanzi ko bakwiye kujya bahanga ibintu bitanga isomo kubaturage,ati:”Abahanzi batange ubutumwa bwiza ,Reba nk’indirimbo IGIKONI Ya AM-G itanga ubutumwa bwiza ko utuntu duke wakoresheje neza turuta byinshi bifashwe nabi.yego siwe gusa ariko Bose bagakwiye gukora kimwe.” Twabibutsa ko Abahanzi bavuye mu itorero ubugira kabiri bakaba bafite izina ry’Indatabigwi.