in ,

Exclusive: Ibibaye kuri Butera Knowless ni agahomamunwa

Ibirori bya Afrimma Awards bihemba abahanzi nyafurika harebwe ibyiciro byose, haba abakorera umuziki kuri uyu Mugabane ndetse no hanze yawo, muri uyu mwaka byabereye ahitwa House of Blue Dallas i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2017.

Umuhanzikazi Butera Knowless ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda hamwe n’umubyinnyi ukomeye Sherrie Silver batashye amara masa mu itangwa ry’ibihembo bya Afrimma Awards (African Music Magazine Music Awards).

Umuhanzikazi Butera Knowless yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Iburasirazuba, gusa amahirwe ntiyamusekeye kuko byarangiye umunya Kenya Victoria Kimani ariwe utwaye igihembo, mu gihe Sherrie Silver yari ahatanye mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika gusa akaza gutwarwa igihembo n’itsinda rya Triplets Ghetto Kids ryo muri Uganda.Umuhanzikazi Butera Knowless ntago yagize amahirwe yo kwegukana igihembo muri Afrimma Awards

Ibi birori byitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo nka Davido, Tiwa Savage, Diamond, Fally Ipupa, Victoria Kimani, Falz, C4 Pedro n’abandi benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uburanga bw’abakobwa bari guhatana na Miss Gisabo mu marushanwa ya Miss Earth(Amafoto)

Oda Paccy agiye kujyanwa mu kigo ngororamuco nyuma yo kubisabirwa n’umwe mu bayobozi b’u Rwanda