Nzovu na Yakamwana bamenyerewe cyane ku mbugankoranyambaga bitewe n’ibiganiro bakora bigamije gushimisha abantu bigatuma bigarurira imitima yabo kuri ubu batangiye kwiga imodoka.

Amakuru dukesha UMUTAKO LIVE ikorera ku muyobora wa YouTube avuga ko Nzovu na Yakamwana batangiye kwiga imodoka kuwa gatatu babifashijwemo na Mwalimu Clement usanzwe afasha ibyamamare kubona urushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga (permit).

Mu kiganiro Mwalimu Clement yagirange na UMUTAKO LIVE, yavuze impamvu yiyemeje gufasha Nzovu na Yakamwana kubigisha imodoka ku buntu ko aruko asanzwe abakunda ndetse ko nyuma yo gufasha ibyamamare bitandukanye kubona perime biciye mu kubigisha neza abantu bakavuga ngo nayiha Nzovu na Yakamwana nibwo tuzemera koko ko yigisha neza avuga ko aribyo yatangiye kuberaka ndetse ahamya ko bize neza hagati y’iminsi 15 cg 30 baba babonye perime.

Mwalimu Clement wiyemeje kwiga Nzovu na Yakamwana imodoka ku buntu.

Ati:”Nzovu na Yakamwana nsanzwe mbakunda bitewe n’ukuntu badushimisha gusa impamvu nyamukuru yatumye nifuzaga kubigisha imodoka ku buntu nuko nyuma yo guha ibyamamare byinshi perime binyuze mu kubigisha neza abantu batangiye kuvuga ngo ninyiha Nzovu na Yakamwana nibwo bazemera rero niyo mpamvu natangiye kubigisha kugirango nereke abantu ko byose bishoboka kandi ko ibyo bumva ari ukuri ndetse mwabonye ko nabo bavuga ko ibintu bizagenda neza bitewe nuko bize bwa mbere”.

Nubwo bakunze gushinjwa gufata ibisindi cyane,kutagira gahunda n’ibindi, Nzovu na Yakamwana bavuga ko kuri iyi nshuro batatera amahirwe babonye inyoni ko biyemeje kujya bajya kwiga kenshi gashoboka byibura gatatu mu cyumweru.

Nzovu na Yakamwana batangiye kwiga imodoka.

Nzovu ati:”Abantu bagufu bari baziko tutashobora gutwara imodoka ariko naje kubereka ko byose bishoboka, aya mahirwe mbonye rwose sinayatera inyoni rero nzajya nza kwiga cyane rwose kuko nshobora kuzagura imodoka cyangwa se umugiraneza akayimpa. Ndashimira Mwalimu Clement watangiye kumfasha”.

Nzovu na Yakamwana barashimira Mwalimu Clement wiyemeje kubigisha imodoka ku buntu.

Yakamwana we ati:”Njyewe rwose nashakaga kwiga imodoka cyane kuko ninjya muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntawe uzantwara hariya muri Amerika umuntu wese aba afite imodoka kandi aritwara niyo mpamvu nanjye niyemeje kuza kwiga rero kuko isaha n’isaha najyayo ndetse nanjye nko mu myaka ibiri nayigura icyakora muzaba mwumva akanjye na Super Manager nimboga perime ntame imodoka yanyemereye hahaha. Gusa ndashima Mwalimu Clement nanone kubwo kudutekerezaho akayemeza kudufasha kwiga ku buntu.”