Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, Nibwo mu Karere ka Gatsibo mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Remera haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, isenya inzu zirenga 30.
Iyo mvura yasenyeye hasi amazu ku buryo bubabaje, yanangije kandi hegitari zisaga 20 z’urutoki.uretse.
Uretse uyu murenge wa remera iyo mvura yangije bikomeye ibikorwaremezo, yanambukiranyije mu murenge wa Gitoki kuko yahashenye inzu Esheshatu hamwe n’igikumba rusange cy’amatungo magufi.
Muri rusange muri ako Karere ka Gatsibo hamaze kubarurwa inzu 33 zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru