in

“Nzabitsinda ahubwo cyane” Bamwe mu banyeshuri bakoze ikizami gisoza amashuri abanza basotse bamwenyura

Bamwe mu banyeshuri batangiye ikizamini gisoza amashuri abanza kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, bavuze ko cyari cyoroshye.

Abanyeshuri bo mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko bakurikije ikizamini bahereyeho cy’imibare, bizera kuzatsinda bafite amanota menshi kuko ngo basanze cyoroshye kurusha isuzuma ritegurwa n’akarere ‘Mock exams’.

Hari uwagize ati “Hari abari baraduteye ubwoba ngo birakomeye ariko nasanze byoroshye kurusha ibyo twajyaga tubazwa n’abarimu bacu ndetse kinoroshye cyane kurusha isuzuma ry’Akarere (Mock exams), twajyaga dukora. Nzabitsinda ahubwo cyane.”

Abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu gihugu hose ni 202,967, barimo abahungu 91,067 n’abakobwa 111,900. Bizarangira kuwa 19 Nyakanga 2023.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore we nubona umukobwa wujuje ibi bimenyetso ngiye ku kumbwira uzamwizirikeho

Abyiruye umusore! Umuhungu wa Anita Pendo yabonye impamyabumenyi ye ya mbere – AMAFOTO