in

Nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel bavunitse hamenyekanye undi mukinnyi wa Rayon Sports uzajya wambara igitambaro cy’Ubukapiteni

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Mitima Isaac ni we uzajya wambara igitambaro cy’Ubukapiteni nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel bagize ikibazo cy’imvune.

Ubusanzwe Kapiteni wa Rayon Sports ni Rwatubyaye Abdul akaba yungirijwe na Ndizeye Samuel, aba bombi bafite imvune izatuma bamara hanze y’ikibuga igihe kitari munsi y’ukwezi.

Ubwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izaba isubukuwe bakina igice cy’imikino yo kwishyura, biteganyijwe ko Mitima Isaac ari we uzajya wambara igitambaro cy’Ubukapiteni aho azaba anayoboye ubwugarizi bw’iyi kipe afatanyije na Ngendahimana Eric.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa mbere ukunzwe yamaze gutabwa muri yombi akaba yakatiwe imyaka 10

Bugesera FC yibye umugono umutoza wayo imuhambiriza igicuku kinishye