Sonia Rolland Uwitonze yaherukaga gushyira hanze amafoto ye yambaye ubusa muri Nyakanga 2015 bwo yari mu kiruhuko n’umugabo we ku kirwa cya Martinique kimwe mu bigize Antilles.

Ejobundi na none umugabo we yashyize hanze ifoto ye yamabaye ubusa,ifite ibara ry’umukara n’umwerumigaragaraza igituza cye uko cyakabaye.Nyuma y’ibi uyu mubyeyi w’abana babiri yatewe hejuru n’abafaransa batari bacye bavuga ko akabije kwiyandarika.
Aganira n’ikinyamakuru Journal du Dimanche yarisobanuye kubwo kuba yarabwiyambitse ndetse anakangurira abagore bagenzi be kugirira ikireze imibiri yabo.Sonia ati”ku myaka yanjye 35 nonegeye kugira amahirwe yo kwereka isi imiterere y’umubiri wanjye,nashatse kohereza ubutumwa ku bagore bagenzi banjye ,ngira nti mugirire ikizere icyo muri cyo”