in

Nyuma yo kwibaruka umukobwa yandikiye ibaruwa RDF asaba ko yafungura umusirikare Habimana Emily wamuteye inda

Umusirikare wa RDF uzwi ku mazina ya Habimana Emil ubu arafunzwe azira gutera inda umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.

Uyu mukobwa watewe indi yitwa Nyirabanguwiha Sada ukomoka mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Yiyemerera ko yagize uruhare rusesuye mu ifungwa ry’uyu musirikare wamuteye inda kuko ngo yari agamije gushaka ibimenyetso bibimuhamya kandi ngo yamaze kubibona nyuma yo gupima umwana na se yifashishije ibizamini bya DNA.

Amakuru aravuga ko uyu mukobwa n’ubwo yafungishije Habimana Emily ubu yifuza ko yarekurwa ngo abashe kwita ku mwana yabyeye cyane ko nyina nta bushobozi afite.

Ni ikifuzo yahamije abinyujije mu ibaruwa yandikiye Umushinjacyaha mu kuru wa Gisirikare, amusaba guhagarika ikirego yarezemo Habimana Emily wamuteye inda.

Muri iyo baruwa, Nyirabanguwiha Sada avuga ko yareze Emily kubera ko baryamanye abana n’undi mugabo, gusa ngo nyuma yo gupimisha DNA yasanze umwana ari uwa Habimana Emily, none aramusabira gufungurwa ngo akore inshingano zo kurera uwo mwana nk’umubyeyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yacyerekanye: Tiwa Savage yerekanye icyo arusha abandi bahanzikazi -AMAFOTO

Imodoka yakoze impanuka abantu barayegura, shoferi akimara kubona imodoka igeze ku butaka ahita yiruka adahembye abayeguye, igeze imbere ihita yongera irahirima – videwo