in ,

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’umukinnyi mwiza kw’Isi,Cristiano Ronaldo avuze amagambo ajomba igikwasi Lionel Messi utsinzwe abari bahari barumirwa

Mu gihembo gitangwa na Federasiyo y’Isi ya ruhago,FIFA cyitwa The Best,Cristiano Ronaldo nta gitunguranye yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza uyu mwaka imbere ya Lionel Messi na Neymar bari bahanganye yabanje no gushimira abona iki gihembo.Ronaldo

Mw’ijambo yavuze yagize ati “Ndashimira cyane kuba mwantoye.Nshimira na Lionel Messi na Neymar kuba baje hano.Ndashimira abakinnyi dukinana muri Real Madrid,umutoza wanjye ndetse na staff yose,bamfashije cyane uyu mwaka wose.Ni ibyishimo byinshi cyane kuba nyiboneye mu Bwongereza.FIFA yahaye ijambo abafana kandi ndabafite hirya no hino kw’Isi ndabashimira cyane.Ni byiza kuba nahuye n’abandi bakinnyi b’ibihangage ndetse n’uyu mukinnyi w’agatangaza (Maradona).Murakoze mugire ijoro ryiza.”

Cristiano Ronaldo akaba ari The Best ya 2 ikurikirana atwaye kuva iki gihembo cyatangira gutangwa umwaka ushize FIFA na France football bitandukana mu gutanga Ballon d’Or.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO y’umunsi Tom Close ari kumwe n’umugore we bari mw’Isi yabo ikomeje kuvugisha abanyarwanda batari bacye

Dore ubuzima umukinnyi ukomeye wahoze akinira ikipe ya APR Papy abayemo mu ikipe ye nshya