in ,

Dore ubuzima umukinnyi ukomeye wahoze akinira ikipe ya APR Papy abayemo mu ikipe ye nshya

Umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi, Sibomana Patrick uzwi nka Papy yasangije inshuti ze ifoto y’ibyishimo arimo nyuma yo kubonana n’umufasha we hamwe na Muhire Kevin wahoze akina muri Rayon Sport.

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu gihugu cya Belarus yaguze Papy imukuye muri APR FC, maze yerekezayo asize umugore we baherutse kurushingana.

Sibomana Patrick asigaye akina muri Shakhtyor Soligorsk yo mu gihugu cya Belarus
Sibomana Patrick asigaye akina muri Shakhtyor Soligorsk yo mu gihugu cya Belarus

Nyuma yaho, iyi kipe yahise igura Muhire Kevin nawe ahita yerekeza I burayi ajyanye n’umugore wa Papy kugira ngo bajye gutangira ubuzima bushya.

Kuri ubu, Sibomana Patrick Papy abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije inshuti ze amafoto agaragaza uburyo we n’umufasha hamwe na Muhire Kevin babayeho muri iki gihugu cya Belarus.Patrick(Papy), n'umugore we hamwe na Muhire Kevin bari muri Belarus, aha bari babonanye n'umu Agent wa Papy

Patrick(Papy), n’umugore we hamwe na Muhire Kevin bari muri Belarus, aha bari babonanye n’umu Agent wa Papy

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’umukinnyi mwiza kw’Isi,Cristiano Ronaldo avuze amagambo ajomba igikwasi Lionel Messi utsinzwe abari bahari barumirwa

Reba hano abakobwa b’ibizungerezi bagiye bigarurira umutima wa Nizzo (Urban Boyz)