in

Nyuma yo kwanga gukina CHAN, Marocco yategetswe ikintu gikomeye n’ubuyobozi bw’igihugu

Ibi bije nyuma yo gutangaza ku wa kane ko iki gihugu gihagaritsekuzitabira iri rushanwa kubera ko ikirere cya Algeria gifunze ku ndege za Maroc.

Iyi Minisiteri yagize ati: “Ikipe y’igihugu ya Maroc izahaguruka ejo [kuri uyu wa Gatandatu] yerekeza muri Algeria kwitabira CHAN._ Guhaguruka bizabera ku kibuga cy’indege cya Salé.”

Ku wa kane mu gitondo, Federasiyo ya Maroc (FRMF) yatangaje ko ihagaritse ikipe yayo kwerekeza muri CHAN kubera ko “uruhushya rwa nyuma rw’indege ya Royal Air Maroc (RAM),itwara amakipe y’igihugu y’umupira wamaguru ya Maroc rutemejwe mu rugendo rwo kuva Rabat kugera i Constantine.

Abajijwe nimugoroba,Perezida wa FRMF yagize “iracyategereje uruhushya rwo kuguruka”.

CAF yari yabwiye Maroc kuwa 22 Ukuboza ko yemerewe kuguruka yerekeza muri Algeria.

Algeria yafunze ikirere cyayo ku ndege zo muri Maroc yaba iza rusange n’iza gisirikare kuwa 22 Nzeri 2021 nyuma y’umwuka mubi wadutse hagati y’ibihugu byombi.

Maroc niyo iheruka gutwara ibikombe bibiri bya CHAN biheruka muri 2021 na 2018.

Mu mukino ufungura iri rushanwa,Algeria yari mu rugo,bigoranye yatsinze Libya igitego 1-0 cyatsinzwe kuri penaliti na Aimen Mahious kuri penaliti ku munota wa 57.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwari wambitswe impeta na rutahizamu Issa bigirimana ari mu rukundo n’undi musore

Bugesera: Abana babiri babanyeshuri baburiwe irengero bakomeje gutera urujijo ababyeyi babo