in

Nyuma yo kwandagaza TP Mazembe abakinnyi ba Young Africans bahawe ibyo bemerewe na Perezida _ AMAFOTO

Abasore ba Young Africans bitanze cyane ngo birire inoti

Abakinnyi b’ikipe ya Young Africans Sports Club isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Tanzania, bashyikirijwe amafaranga bari baremerewe na Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluh Hassan.

Abakinnyi ba Young Africans bari bishimiye miliyoni bahawe

Mu cyumweru hagati cyashize nibwo Perezida wa Tanzania yatangaje ko nihagira umukinnyi ukinira Young Africans cyangwa Simba Sports Club uzatsinda igitego mu mikino izi kipe zizakina mu marushanwa nyafurika, uwo mukinnyi azahabwa angana na miliyoni eshanu z’amashiringi ya Tanzania.
Abasore ba Young Africans bitanze cyane ngo birire inoti

Kuwa Gatandatu ubwo Simba Sports Club yakinaga na Raja Casablanca, nta mukinnyi wa Simba wabashije gutsinda igitego muri uwo mukino.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru abakinnyi ba Young Africans nabo bari bategerejwe kureba niba bari bucyure miliyoni eshanu. Abakinnyi ba Young Africans barimo Musonda, Mudathir na Kisinda batsinze igitego mu bitego bitatu Young Africans yatinze TP Mazembe, maze buri umwe ahabwa miliyoni eshanu ze z’ammashiringi ya Tanzania nk’uko bari barabisezeranyijwe.
AMAFOTO:

Abakinnyi ba Young Africans bari bishimiye miliyoni bahawe




Asoma miliyoni ze 5 z’amashiringi ya Tanzania

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Naomi Ishimwe yavuze ikintu umukunzi we akunze gukora mu bantu cyikamutera isoni (AMASHUSHO)

Iyi mbwa ishobora kumenya umuntu wapfuye binyuze mu kumva ko umutima utera, ishobora no gutabara umuntu warohamye (Videwo)