in

Nyuma yo kwandagaza Rayon Sports, Etincelles ntiyababariye na APR FC

Kuri uyu wa Kane Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomezaga, ikipe ya Etincelles yafashe APR FC maze irayihererana gusa biza kurangira banganyije.

Ni umukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ku ruhande rwa APR FC igitego cya mbere cyatsinzwe na Yannick Bizigamira ku munota wa 27, ubwo Etincelles yatatse APR FC rubura gica ishaka kwishyura, gusa umusore bita Suleiman Moro yaje kwishyura ku ruhande rwa Etincelles, hari ku munota wa 71.

Iyi kipe ya Etincelles yari imaze iminsi mike inyabitse ibitego 3-2 ikipe ya Rayon Sports kuri iyi stade Umuganda.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond yategerejwe i Kigali amaso ahera mu kirere

Ngibi ibyakubwira ko umukobwa mukundana azi gusomana neza.