in

Diamond yategerejwe i Kigali amaso ahera mu kirere

Umuhanzi Diamond yari ategerejwe i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, ariko abanyamakuru bashakaga kumwakira ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe bamutegereje amaso ahera mu kirere.

Ubusanzwe byari byitezwe ko Diamond agera i Kigali mu gitondo cyo ku wa 22 Ukuboza 2022 akagira umwanya wo gukora ibikorwa bitandukanye yemeranyije n’abamutumiye, icyakora mu buryo butunguranye biza gutangazwa ko uyu muhanzi ahagera ku mugoroba w’uwo munsi.

Byari byitezwe ko Diamond agera i Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 22 Ukuboza 2022 cyane ko yari afite ibirori agomba kugaragaramo byo gusabana n’abakunzi be.

Isaha yavuzwe igeze abanyamakuru bake b’imyidagaduro berekeje ku kibuga cy’indege icyakora waganira n’abakozi baho bakakubwira ko nta gahunda y’indege ya Diamond ihari.

Biravugwa ko ikibazo cyo gutinda kwa Diamond Platinumz byatewe no gutinda kubona uruhushya rwo guparika indege y’uyu muhanzi ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Gukerererwa kugera i Kigali k’uyu muhanzi byakwangiza byinshi birimo kuba ibirori yari yateguriwe byo gusabana n’abakunzi be ahitwa Romantic Garden ku Gisozi byasubikwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (Amafoto)

Nyuma yo kwandagaza Rayon Sports, Etincelles ntiyababariye na APR FC