in

Nyuma yo kunywa urumogi rwinshi, byarangiye umugabo akase ubugabo bwe

umugabo yaciye ubugabo bwe nyuma yo kugira ibibazo byo mu mutwe yatewe n’urumogi rwinshi yari amaze kunywa. Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe yasohowe n’ikinyamakuru cy’ubuvuzi ,yerekanye ko uyu muntu, ufite imyaka 23, ukomoka muri Tayilande, yari amaze imyaka ibiri akoresha urumogi mbere yo kureka iyo ngeso.

Nyuma y’amezi atatu, yanyweye 2g y’urumogi maze ahura n’ikibazo cyo kudafata umurego kw’igitsina cye.Bivugwa ko yatangiye kumva ububabare bukabije bwakomeje mu gitsina cye, akavuga ko amaso ye asa nkaho atakibasha kureba.

Umugabo, atekereza ko ashobora guhagarika ububabare, yahisemo kugabanya ubugabo bwe inshuro nyinshi akoresheje imikasi – ariko nyuma ahitamo gukoresha icyuma birangira igitsina cye cyose agikuyeho.Yamaze amasaha ava amaraso bituma ahita ajyanwa mu bitaro.
Abaganga bemezaga ko ubugabo bwe bwangiritse ku buryo nta bundi buryo buhari bwo gusubizaho uru rugingo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nta wupfa adasebye: Mu gihe amasomo yararimbanyije, Umwarimu yafashwe ari gukora imibonano n’umukunzi we/Reba amashusho

Dore igihugu kiza imbere gifite abakobwa benshi bakoresha amavuta yo kwisiga atukuza uruhu