Kuri uyu wagatandatu ikipe yarangije ari iya kabiri muri saison ishize mu gihugu cy’ubwongereza yacakiranaga n’ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona.
Uyu mukino wari witezwemo byinshi nubwo bwose waje kurangira ari ubusa kubundi.ikipe ya Leicester imaze imikino myimshi itazi ikitwa amanota atatu ku ikipe ya Arsenal,gusa benshi bari biteguye ko wenda umutoza Arsene Wenger ari butangaze ko yaba yenda kongera imbaraga mu busatirizi bw’ikipe ye ndetse no mu bwugarizi bitewe n’intege nke abakinnyi be bakomeje kumugaragariza.
Suko byaje kugenda kuko kuri iki cyumweru ku mugoroba ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yatangaje ibintu by’incamungongo ku bafana b’ikipe ya Arsenal bamaze imyaka na nyagateke batazi ukuntu igikombe cya champiyona kimera.
Umutoza Wenger yasabye abafana gutuza no kutamushyira aho agahato ko kugura abakinnyi kuko abakinnyi bahenze bashobora no kutitwara neza.
Yagize ati:”Kuki mumpatira kugura abakinnyi mubitewe n’ibitangazamakuru muyobewe abashoye amafaranga menshi bikabapfira ubusa? Ningura umukinnyi wa Miliyoni 45 muzanshimira ko naguze kuko nakoze ibyo mwashakaga,kandi gusesagura ubwabyo si ikintu cyiza.Nagirango mbibutse ko Arsenal ari ikigo gifite mu nshingano zacyo abakozi 600 kandi ntabwo bahembwa insinzi bahembwa amafaranga”.
Yakomeje agira ati:”Mugomba kubaha imikinire yabakinnyi mfite kandi mukubaha n’imyitwarire y’abakeba,twe nga gitutu cy’abakinnyi dufite uwo tuzakenera tuzamuzana nkuko twazanye n’abandi twari dukeneye,kandi ntimukomeze kumva ibitangazamakuru kuko niryo rituma tutumvikana”.
Ibi bikaba byafashwe nabi kandi bibabaza abafana b’ababarashi kubera uburyo banyotewe n’igikombe cya champiyona.