Umukinnyi Cesc Fabregas utarahiriwe n’intangiriro z’iyi champiyona mu ikipe ya Chelsea akaba yagize icyo atangaza kerekeye akazoza ke.
Nyuma yo kurambagizwa na Intel Milan ku ngurane n’umukinnyi Marcelo Brozzovic ndetse n’ikipe ya Real byagiye bivugwa ko ashobora kuyerekezamo,gusa ibi byose uyu musore yaje kubinyomoza akoresheje Twitter ye.

Yagize ati:”Nirengagije ibyavuzwe, nge n’umutoza wange dufitanye umubano mwiza kandi ntiyigeze ambwira ngo nigendere bivuze ko akinkeneye”.
Ibi bikaba bishimangira kandi bigakuraho igihuha cyuko uyu mukinnyi ashobora kugira aho yerekeza mbere yuku kwezi kwa munani.
Tubibutse ko uyu mukinnyi afite amasezerano azageza muri 2019.