Umusaza w’imyaka 60 wo muri Kenya yagurishije imitungo ye ngo yikenure maze birangira inkumi iyariye irayamara. Tom Ikonya akaba yarashakaga gukora ubucuruzi bw’ amashilingi ya Kenya ibihumbi 700 (arenga miliyoni 6 Fw) none yose yamushizeho.
Uyu mugabo w’imyaka 60 yagurishije umutungo we yiyemeza kujya gushaka inzu azakoreramo ubucuruzi mu Mujyi wa Maragua mu bilometero 78 uvuye mu Murwa Mukuru Nairobi, gusa nyuma y’iminsi irindwi ubu ni umutindi.
Ibyamubayeho ni agahomamunwa, amafaranga yose yamushizeho anajyamo amadeni bitewe n’umugore wamweretse ikimero agatwarwa, ashirira mu maraha, amuta nta n’urwo kwishima amusigiye.
Ati “Nageze mu Mujyi wa Maragua tariki 10 Ugushyingo 2022, mu minsi itarenze irindwi nari maze kuba ntaho nikora, nta n’urumiya nsigaranye yewe nta n’itike insubiza iwanjye mfite.”
Yasobanuye ko gahunda ye kwari ukuruhukira muri uyu mujyi iminsi nk’ibiri ubundi agatangira gushaka inzu yagombaga gucururizamo inyama zitogosheje.
Mu mvugo igaragaza ko yabaye ikigwari, Ikonya avuga ko yinjiye mu kabari, hanyuma mu minota mike aho yari yicaye hahise huzura abagore n’abagabo kugira ngo abagurire.
Ati “Kubera ubugwaneza bwanjye nisanze aho nari nicaye hamaze kuba nk’ibirori. Ndibuka ako kanya nahise ntumiza inzoga umunani ntanga amashilingi 6.320 (arenga ibihumbi 55 Frw). Kwizera umugore byanshuje utwanjye twose nsigara nishyura n’amadeni…”