in

Nyuma yo kubona umwana wa Cyusa uwari umukunzi we avuze amagambo akomeye

Mu mashusho yanyujije kuri konti ye ya Instagram ubona ko yishimye ndetse ananyuzwe mu mutima we, Jeanine Noach yifashishije amagambo yatumye abantu benshi bongera kwibaza ku rukundo rwe na Cyusa.

Jeanine yagize ati “Ndimo ndagerageza kubyikuramo’’ maze yifashisha indirimbo ya Chris Brown yitwa We Gon’ Ride imaze amezi atanu isohotse, aca amarenga y’uko yatangiye urugendo rwo kubyiyibagiza.

Ibi abikoze nyuma y’uko Cyusa amaze iminsi yerekanye umwana we abantu batari bazi. Uyu mwana akaba amwerekanye nyuma yo gutandukana na Jeanine ufite abana babiri bakuru.

Nyuma y’iyi foto abantu benshi banenze Cyusa bamubwira ko ataragakwiye gutandukana na mama w’uyu mwana wamubyariye umwana nk’uyu, abandi bamubwira ko basa ndetse ko ari umubyeyi mwiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku nkuru y’umukecuru w’imyaka 60 kuri ubu ufungiwe mu kigo cy’inzererezi

Mu ijwi ryuzuyemo akababaro Theo Bosebabireba avuze ku mafoto ye yasakaye yasinze