in

Nyuma yo gutsindwa na APR FC bakamufatanya n’ipantaro ye, umutoza wa Rayon Sports yagize icyo avuga ku makuru ari mu ikipe n’intego zayo

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, uyu mutoza yibukije abakunzi ba Rayon Sports ko gutsindwa na mukeba nta byacitse ihari kuko ikipe ikiri umukandida w’igikombe cya shampiyona.

Ati “Imikino yose ni amanota atatu. Intego ni igikombe. Turacyari abakandida natwe. Ni imikino y’agapingane kandi natwe tuba twifuza kuzitsinda. Ariko intego ya mbere ni ugutwara igikombe, iya kabiri ni ukuzitsinda. Nibaza ko iya mbere tukiyiriho, iya kabiri kandi haracyari imikino yo kwishyura.”

Ikindi cyazanye akantu gasa n’umwuka mubi nyuma yo gutsindwa na APR FC ni ukuba ngo Haringingo Francis yasabwe kudakinisha Nishimwe Blaise ndetse babyumvikanyeho, ariko bikarangira amukinishije bitunguranye, ndetse ikipe igatsindwa igitego ku ikosa ryamuturutseho.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbappe yakoze igikorwa gikomeye bikora ku mitima y’abafana

Umusore bamusheteye amafaranga atagura ikinini cy’umutwe ngo amare inzoga ikarishye mu minota 2 iramuhitana