in

Nyuma yo gusubukura imyitozo, Paul Were yazamuye amarangamutima y’abakunzi ba Rayon Sports kubera amagambo yatangaje kuri Heritier Luvumbu

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports, Paul Were Ooko yasubukuye imyitozo nyuma y’amezi akabakaba abiri yari agiye kumara iwabo mu gihugu cya Kenya.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, Paul Were Ooko yagarutse mu myitozo aho ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino uzayihuza na Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023.

Ubwo Paul Were yasubukuraga imyitozo yasanzemo Heritier Luvumbu Nzinga maze avuga ko ari umukinnyi w’igihangange uzabafasha mu gice cy’imikino yo kwishyura akabafasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Heritier Luvumbu Nzinga yitezweho umusaruro ushimishije nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports akayisinyira amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FRVB yafashe mu mugongo abavandimwe babiri bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda babuze umubyeyi wabo

Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA itakamba mu buryo butangaje nyuma yo kumenya ibihano igiye gufatirwa bikakaye