Nyuma y’iminsi mike hasotse inkuru y’akababaro ku bavandimwe Akumuntu Kavalo Patrick na Ndamukunda Flavien bakinira ikipe y’igihugu mu mukino wa Volleyball babuze umubyeyi wabo witabye Imana, ishyirahamwe ry’a Volleyball mu Rwanda(FRVB) ryabageneye ubutumwa bubafata mu mugongo.
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, umuryango wa Volleyball wihanganishije Ndamukunda Flavien, Akumuntu Kavalo Patrick ndetse n’umuryango wose muri rusange ku bwo kubura Umubyeyi wabo (Mama).
Imana imuhe kuruhukira mu biganza byayo ndetse itange n’imbaraga ku basigaye