in

Nyuma yo guhana abakinnyi bane umutoza wa APR FC yasabye undi ukomeye kwisubiraho

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yasabye Kapiteni Manishimwe Djabel gukora cyane akagaruka ku rwego rwiza rw’imikinire kugira ngo azongere kubanza mu kibuga.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, ikipe ya APR FC yari yakiriye US Monastir FC I Huye mu mukino ubanza wa CAF Champions League, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yaregukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Iminota yose y’umukino yarangiye Kapiteni Manishimwe Djabel adakandagiye mu kibuga bitewe n’uko yasubiye inyuma ku buryo bukomeye.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko nyuma y’umukino umutoza Mohammed Adil Erradi yabwiye Manishimwe Djabel ko agomba gukora kugira ngo mu mukino wo kwishyura azongere kubanza mu kibuga.

APR FC irasabwa kuzanganyiriza muri Tunisia kugira ngo ibashe kugera mu ijonjora rya kabiri aho yazahita icakirana na Al Ahly yo mu Misiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mompa
Mompa
1 year ago

Ese ubu Djabel niwe mukinnyi ukomeye wavugaga? Ese ubu akomeye he?

Kigali: nyuma yo gukora ubukwe akomeje kuborera mu nzu

Kuri instagram: Umukobwa yasekeje abantu nyuma yo kuvuga igikoko yakwifuza ko umu Ex we yahinduka cyo (video)