in

Kigali: nyuma yo gukora ubukwe akomeje kuborera mu nzu

Umubyeyi witwa Mukantaho Jeanne d’Arc bakunze kwita Mama Darcy , atuye mu karere ka Gasabo ahitwa Karuruma akomeje kuborera mu nzu nyuma y’ubutwayi bukomeye bwamufashe akaba atabasha kuva aho ari.

Uyu mubyeyi aganira na Irene Murindahabi yavuze ko indwara arwaye yavuye muri 2012 nyuma y’impanuka yakoze kuri 25 Ugushyingo muri uwo mwaka.
Baje kumujyana muri CHUK aho yarasinye nyuma ngo aza gutaha amaguru ye harimo ibyuma(amatube). Ibi ngo byaje kurangira amaguru ye abaye mato kubera amagufwa yavuyemo.

Yavuze ko nyuma yo gukira yaje gutsikira maze ukuguru kwe kongera gusubira I bubisi.Nyuma yo gusubizwa kwa muganga yarakize muri 2017 amatube yose bayakuramo.Nyuma na none yongeye kunyerera Kwa kuguru kuzaho igisebe aho Doctor yamubwiye ko kidateze gukira.

Bamubwiye ko bazamuteraho urundi ruhu gusa kuko yari atwite yahise aba ategereje gusa umwaka ishize yagiye kwa muganga I Kanombe , umu dogiteri amubwira ko atamuteraho uruhu atazi impamvu igisebe cye cyanze gukira.

Yaje gukata kuri cya gisebe maze bapimye basanga arwaye cancer yo mu ruhu.

Yavuze ko muganga yakomeje kumukurikirana basanga hari igufwa ryingasire ryangiritse bamukorera radiotherapy ubuvuzi bwo kwica udukoko twa cancer ukwezi kose ariko aho kugirango akire ahubwo rya gufwa rizamuka riza hejuru hazamo namashyira.

Yakomeje avuga ko yanze gukira ndetse imyaka ibiri ishize ari mu buribwe Kandi atabasha kuva aho ari.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yihaye guterera ivi umukobwa arahasebera(Video)

Nyuma yo guhana abakinnyi bane umutoza wa APR FC yasabye undi ukomeye kwisubiraho