in ,

Nyuma yo gufasha ikipe ya APR FC gutwara igikombe, Rugwiro Herve yakoze ibyo yari yarasezeranyije abafana be bose (amafoto)

Umukinnyi Rugwiro Herve myugariro w’ikipe ya APR F.C ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yakoze ubukwe bw’akataraboneka we n’umukunzi we Mugabekazi Carine. Ibi birori byari bibereye ijisho cyane ndetse binashimishije ku rwego rwo hejuru.

Nkuko bigaragara muri aya mafoto, Rugwiro Herve n’umufasha we Mugabekazi Carine bishimiye cyane ibi bihe by’ubukwe bwabo ndetse n’inshuti n’abavandimwe babo bari batashye ubukwe bwabo barishima cyane. Tubibutse ko ibi birori bibaye bikurikira ibyo Rugwiro Herve yasabyemo akanakwa Carine ibi bikaba byarabaye kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe ubwo bikabera kuri College saint André i Nyamirambo aho yanahise abwira abafana be ko atazahita akora ubukwe ahubwo ko azabanza agahesha ikipe ye ariyo ya APR FC igikombe hanyuma akabona gukora ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubura Lukaku Chelsea igiye kugura undi rutahizamu ukomeye wa mukeba wayo Premier League

Reba imyambarire mishya ya Rihanna ikomeje kuvugisha abantu benshi (amafoto)