Yashize iminsi mike umunyarwenya ukomeye mu Rwanda witwa Taikuni Ndahiro yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze atangaza ko agiye kureke gukora urwenya maze mugenzi we Nimu Roger ahita atangira kumutera amagambo amubwira ko n’ubundi nta cyo yakoraga mu rwenya nyarwanda.
Ubwo bahise batangira huterana amabambo maze Taikuni ajya live ku rukuta rwe rwa Instagram mase asaba abafana be niba babona Nimu Roger koko amurusha maze abafana be afatanyije nabo Nimu Roger baramwibasira karahava bavuga ko icyo ashoboye ari kurwamana n’ihene ngo ni Comedy.
Gusa ku munsi w’ejo nibwo hagaragaye ko ari agatwiko bateguraga kuko Taikuni Ndahiro yatangaje ko we na Nimu Roger uwo batonganaga ndetse na Mitsi bagiye gukora itsinda rya Comedy.
Aba bose bari basanzwe bakora urwenya ku giti cyabo gusa ubu bagiye guhuza, gusa ibi byatumye abantu bacika ururondogoro bibaza icyorezo cyateye mu myidagaduro nyarwanda aho abenshi bakomeje guhimba ibinyoma kugira ngo bategurire ibikorwa byabo benda gushyira hanze