Imyidagaduro
Nyuma y’imyaka 5 yose Clement atereta Knowless rwihishwa ubunoneho yamusabye kumubera umugore ku mugaragaro

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi! Urukundo rwavuzwe mu myaka itanu ishize ba nyirarwo bakarwigarika bakavuga ko bakundana kivandimwe nk’abafashanya mu muziki. Iryavuzwe riratashye, Knowless na Producer Clement bagiye kurushinga bidasubirwaho.
Knowless na Clement ni abakunzi b’igihe kirekire bakundanye bacenga inshuti zabo, bakihisha cyane amaso y’itangazamakuru ngo batavumburwa ko bari mu rukundo. Amacenga no kujijisha bya hato na hato, kuterura ngo hamenyekane mu by’ukuri uko byifashe nibyo byaranze urukundo rwabo kuva muri 2011 kugeza kuwa 27 Gicurasi 2016 ubwo bimenyekanye ko bagiye kurushinga byeruye.
Mu ijoro ryacyeye, habaye umuhango ukomeye ugaragaza ipfundo ry’urukundo rwa Producer Ishimwe Clement na Knowless. Umusore yabitangaje byeruye mu maso y’inshuti n’abavandimwe, anahita asaba Butera Knowless ko yakwemera akazamubera umugore undi ntiyazuyaza aravuga ati “YEGOâ€!
Ni mu birori byabereye muri Kigali City Tower, aba bombi bari batumiye inshuti zabo za hafi ndetse hari n’abahanzi bose bo muri Kina Music Tom Close n’umugore we, TMC na Platini bagize Dream Boyz, Aline Gahongayire, Christopher n’abandi bakorana bya hafi.
Inshuti magara ya Producer Clement [itifuje ko dutangaza izina] yabwiye IGIHE ko bateguye uyu muhango mu ibanga rikomeye ndetse birinze ko hagira umunyamakuru uhatunguka ngo hato bitabyuka byasakaye mu itangazamakuru ry’u Rwanda kandi bashaka kuzagera ku munsi w’ubukwe bikiri ibanga.
Ati “Sha hari inshuti zabo gusa, nabonyemo n’abahanzi bo muri Kina Music bariya baririmbana na Knowless. Nyine twari twagiye muri Century Cinema, twabanje tureba filime mu kanya gato bazimya amatara bacuranga indirimbo Knowless na Clement bakunda hanyuma nyine umusore ahita ashinga ivi amusaba ko yazamubera umugore.â€
Nta muntu wari wemerewe gufata amafoto muri ibi birori, bari bafite umufotozi wabo bwite bateguye mu kwirinda ko hagira ifoto ibacika ikajya hanze.
Knowless na Clement ngo bari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye gusa ngo bizwi n’inshuti zabo gusa ndetse buzataha bitaranze Kanama 2016.
Ati “Ubukwe ni vuba cyane! Ntabyo muzi se? Ubukwe ni mu kwezi kwa munani itariki sinyibuka.â€
Knowless aherutse kujya i Dubai abihishe itangazamakuru gusa IGIHE yaramuvumbuye nubwo mu kiganiro twagiranye na we yaduhishe ko yari yagiye kugura ibirongoranwa.
Knowless yamaze i Dubai icyumweru cyose gishize yagarutse i Kigali kuwa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2016 nyuma y’iminsi ibiri gusa ahita yambikwa impeta ya fiançailles ubu hategerejwe umunsi w’ubukwe.
Producer Clement na Knowless, ntacyo baratangariza IGIHE gusa turacyagerageza kuvugana na bo ngo babwire abafana byeruye iby’ubukwe bwabo.
src: igihe.com
-
Imyidagaduro12 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
The Ben na Miss Pamella bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
-
imikino9 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
Imyidagaduro23 hours ago
Umunyamakuru wa RBA uherutse kwambikwa impeta yahishuye uburyo yarijijwe na fiancé we|Avuga no ku bukwe bwe (VIDEO)
-
imikino17 hours ago
Umukunzi wa Yannick, yashyize ahagaragara video bari gusomana amushimira ibyo yamukoreye
-
Imyidagaduro15 hours ago
Amabanga akomeye ya Clarisse Karasira na Fiancé we yashyizwe ahagaragara
-
Imyidagaduro22 hours ago
Bwa mbere umunyarwenya Arthur Nkusi avuze ko afite umukunzi anavuga izina rye
Yego nyine basobanukiwe ko atari byose biberekeyeho bigomba gukwirakwizwa mu itangazamakuru!