Ku munsi w’ejo Scott Disick wahoze ari umugabo wa Kourtney Kardashian yarimo yizihiza isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko.

Nubwo bwose uyu Scott Disick yatandukanye nabi na Kourtney Kardashian ntibyabujije kuba benshi muba Kardashian baragiye kwifatanya nawe kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 33 y’amavuko.
Kim Kardashian rero nawe akaba ari umwe mu ba Kardashian ababshije kwitabira uwo muhango gusa bisa nkaho yari agiye kwiyerekana kuko kubera imyambarire ye abantu babaye ariwe birebera aho kureba nyiri ibirori ariwe Scott Disick.
Kim Kardashian akaba akomeje kugenda agaragaraho imyambaro ibonerana cyane mu birori bitandukanye. Ibi ngo akaba abikora kugirango yongere kuvugwa cyane mu bitangaza makuru dore ko barumuna be ubu basa naho aribo bavugwa cyane.