in

Nyuma y’iminsi 2 gusa umusirimu Cristiano Ronaldo ahushije penaliti, Lionel Messi nawe yayihushije ubwo Argentine yari yanganyije na Ecuador bagakizwa na penaliti muri 1/4 cya Copa America – AMAFOTO

Mu rukerera rwo kuri Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Kizigenza Lionel Messi yahushije penaliti mu mukino wahuzaga ikipe y’igihugu cye cya Argentine na Ecuador.

Umukino usanzwe wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, maze mu minota 30 y’inyongera nabwo rubura gica birangira hitabajwe penaliti.

Penariti ya mbere ya Argentine yatewe na Lionel Messi maze ayijugunya hejuru y’izamu. Ni mu gihe mugenzi we Cristiano Ronaldo nawe yari yahushije penaliti mu mukino wahuzaga Portugal na Slovenia muri EURO2024, yari penaliti yabonetse mu mukino hagati gusa warangiye Portugal ikomeje kuri penaliti 3-0.

Uyu mukino wahuzaga Argentine na Ecuador nawo warangiye Messi na bagenzi be bakomeje muri 1/2 kuri penaliti 4-1.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamufataga nk’umubyeyi wabo! Umutoza w’abana wazamuye abarimo Manishimwe Djabel yitabye Imana

Umukinnyi w’umunya-Senegal ukuri muto ateganyijwe i Kigali aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports