in , ,

Nyuma y’igihe kirekire ikipe y’igihugu amavubi yongeye kwishima

 

Image result for amavubi 2016 celebrating a goal

Mu gihe habura iminsi itatu ngo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, rishyire ahagaragara urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana muri uku kwezi, Amavubi ashobora kuzamuka kuri uru rutonde.

FIFA izatangaza urutonde kuwa Kane tariki ya 15 Nzeli 2016, aho Amavubi aherutse kunganya na Ghana 1-1, azazamuka ho imyanya 12, akaza ku mwanya w’109 nk’uko tubikesha imbuga zikora imibare ijyanye n’uru rutonde, ndetse u Rwanda ruzunguka amanota 22.

Mu gihe kugeza ubu nta wundi mukino wa gicuti uzakinwa muri iyi minsi isigaye kandi,Ghana ikaba yaranganyije n’u Rwanda, nyuma igatsindwa 1-0 n’Uburusiya mu mukino wa gicuti, izatakaza imyanya 8, ibe iya 43 ku Isi, umwanya mubi igize mu gihe cy’imyaka 8 iheruka.

Igihugu cya Uganda giheruka kubona itike y’igikombe cya Afurika, byitezwe ko kiva ku mwanya wa 66, kikaba icya 62.

Source:Ruhagoyacu

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibazo bya Real Madrid bihangayikishije Fc Barcelona.soma impamvu

Why Failure Can Be Good For You, According To Science