Connect with us

imikino

Nyuma y’igihe kirekire ikipe y’igihugu amavubi yongeye kwishima

Published

on

 

Image result for amavubi 2016 celebrating a goal

Mu gihe habura iminsi itatu ngo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, rishyire ahagaragara urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana muri uku kwezi, Amavubi ashobora kuzamuka kuri uru rutonde.

FIFA izatangaza urutonde kuwa Kane tariki ya 15 Nzeli 2016, aho Amavubi aherutse kunganya na Ghana 1-1, azazamuka ho imyanya 12, akaza ku mwanya w’109 nk’uko tubikesha imbuga zikora imibare ijyanye n’uru rutonde, ndetse u Rwanda ruzunguka amanota 22.

Mu gihe kugeza ubu nta wundi mukino wa gicuti uzakinwa muri iyi minsi isigaye kandi,Ghana ikaba yaranganyije n’u Rwanda, nyuma igatsindwa 1-0 n’Uburusiya mu mukino wa gicuti, izatakaza imyanya 8, ibe iya 43 ku Isi, umwanya mubi igize mu gihe cy’imyaka 8 iheruka.

Igihugu cya Uganda giheruka kubona itike y’igikombe cya Afurika, byitezwe ko kiva ku mwanya wa 66, kikaba icya 62.

Source:Ruhagoyacu

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: