Hashize igihe gito FIFA ifashe umwanzuro wo guhagarika Real Madrid na Atletico Madrid kugura abakinnyi kugeza mu mwaka wa 2018 bitewe n’amabwiriza aya makipe yombi yarenzeho agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi.
Gusa nyuma y’iki cyemezo ikintu cyatangaje abantu n’amagambo umutoza wa Fc Barcelona Luis Enrique yatangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Mundo deportivo.
Yagize ati:”Mbabajwe n’ibihano byafatiwe Real Madrid na Atletico Madrid kuberako natwe biriya twabinyuzemo,bidindiza akazi k’umutoza mu gihe yaba ashaka kwagura ikipe ye cyangwa kongeramo izindi ngufu,ndetse no kubyerekeye ubukungu, ubukungu bw’ikipe burahazaharira“.
Ibi bikaba byatangaje abantu benshi bitewe nuko aya makipe yose ari amakeba ku rwego rwo hejuru ariko ikipe ya Barcelona ikaba ibabajwe n’ibibazo by’abakeba.