in

Ibibazo bya Real Madrid bihangayikishije Fc Barcelona.soma impamvu

luis-enrique umutoza wa Fc Barcelona uhangayikishijwe n'ibibazo by'abakeba

Hashize igihe gito FIFA ifashe umwanzuro wo guhagarika Real Madrid na Atletico Madrid kugura abakinnyi kugeza mu mwaka wa 2018 bitewe n’amabwiriza aya makipe yombi yarenzeho agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

Gusa nyuma y’iki cyemezo ikintu cyatangaje abantu n’amagambo umutoza wa Fc Barcelona Luis Enrique yatangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Mundo deportivo.

Yagize ati:”Mbabajwe n’ibihano byafatiwe Real Madrid na Atletico Madrid kuberako natwe biriya twabinyuzemo,bidindiza akazi k’umutoza mu gihe yaba ashaka kwagura ikipe ye cyangwa kongeramo izindi ngufu,ndetse no kubyerekeye ubukungu, ubukungu bw’ikipe burahazaharira“.

Ibi bikaba byatangaje abantu benshi bitewe nuko aya makipe yose ari amakeba ku rwego rwo hejuru ariko ikipe ya Barcelona ikaba ibabajwe n’ibibazo by’abakeba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyo Perezida wise Barack Obama na Papa abana b’indaya asanzwe avuga

Nyuma y’igihe kirekire ikipe y’igihugu amavubi yongeye kwishima