in

NdababayeNdababaye

Nyuma y’aho umugabo agaragaye akubita umugore we n’uruhinja bunyamaswa ,ibyakurikiyeho biteye agahinda

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru ibabaje y’umugabo wo muri Kenya wagaragaye akubita umugore we ndetse akanyuzamo agakubita uruhinja rwabo aho bamwe mu bakoresha twitter baketse ko ari filime bakinaga ariko amakuru avuga ko uru ruhinja rwahise rwitaba Imana ndetse n’uyu mugabo ahita afungwa

Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa kabiri, ni ay’umugabo witwa Njuguna Mark wo mu gace ka Murang’a muri Kenya.

Ni amashusho agaragaza ubugome bukomeye bw’uyu mugabo aho aba ari gukubita umugore we mu nzu bigaragara ko ari abantu bifashije.

Mu gukubira uyu mugore we witwa Mary Muthoni, uruhinja ruba ruryamye hasi runyuzamo rukarira, uyu mugabo agahita ahindukira akaruterura akarunaga.

Amakuru avuga ko uru ruhinja rwikubise ku gikuta rugahita rushiramo umwuka nk’uko byatangajwe na Njuguna Samuel Kigumo, Se w’uyu mugabo.

Uyu Njuguna Samuel Kigumo yatangaje ko iyi nkuru mbi yayigejejweho n’umukazana we Mary Muthoni waje aje gutabaza amubwira ko umugabo we abamereye nabi.

Ikinyamakuru The standard cyo muri Kenya cyanditse ko uyu mugabo gito yahise atabwa muri yombi nyuma yo kwica uyu mwana w’uruhinja w’amezi ane bivugwa ko atari uwe,ndetse no gukubita umugore we amushinja kumuca inyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati n’umugore we bari batwitse ku isabukuru y’amavuko ya Ndimbati (video)

Umusore yahagaritse ubukwe bwe igitaraganya abonye ko umukunzi we ari umumansuzi