in

NDASETSENDASETSE

Umusore yahagaritse ubukwe bwe igitaraganya abonye ko umukunzi we ari umumansuzi

Umusore kuri Twitter wamenyekanye nka Okoye Cardinal yahisemo guhagarika ubukwe ku munsi wa nyuma akimara kubona utuvidewo tubiri, turimo uwo bari bagiye gushyingiranwa, arimo abyina amansura (twerking).

Okoye ngo yari akunze gutakagiza uwo mukobwa bari bagiye kubana mu nshuti ze. Umwe murizo, yagize atya asanga uwo mukobwa asanzwe amuzi kuri Whatsapp, yoherereza utuvidewo tubiri Okoye, tugaragaza uwo mukobwa amansura.

Ibi byatumye umuhungu wakunze kuvuga ko ” umukunzi we ari indahemuka akaba n’utinya Imana” ahita ahagarika ubukwe.

Iyi nshuti yagize iti “ Inshuti yanjye iba mu Bwongereza yanyoherereje videwo y’umukobwa bagiye kubana, avuga ko atinya Imana. Nasanze iyo nkumi nyizi, ndeba sitatasi (status) ze. Namwoherereje utuvidewo tubiri tw’uwo mukobwa. Ubukwe bwahise bupfa shaa.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’aho umugabo agaragaye akubita umugore we n’uruhinja bunyamaswa ,ibyakurikiyeho biteye agahinda

Kuri instagram: ibyo umugore w’umucungagereza yakoranye n’imfungwa yacitse ukuguru ntibisanzwe(video)