in ,

Nyuma y’agahinda kenshi yatewe n’igenda rya Neymar,FC Barcelone yagize icyo ivuga ku gushwana kwe na Cavani bitungura abantu benshi

Nubwo haciyemo iminsi 4 yose ikipe ya Paris Saint Germain ikinnye na Olympiquue Lyonnais,nyamara amagambo aracyari menshi hirya no hino nyuma y’aho ba rutahizamu ba PSG Neymar na Cavani bapfuye bidasanzwe imipira y’imiterekano kugeza n’aho ikipe itegura inama yihuse yo kubakiza.

Ikipe ya FC Barcelone idahwema gukurikirana uyu munyabresil wahoze ayikinira yaje kubazwa kuri uku gushwana kw’aba bakinnyi bombi binyujijwe ku mugabo ushinzwe kugura abakinnyi muri FC Barcelone witwa Robert Fernandez waje gutangaza ati “Biriya ni ibintu biba mu makipe menshi cyane.Baraza gushyira mu gaciro baze gukemura kiriya kibazo twese twabonye.Ikipe ya FC Barcelone ntago biyireba”.

Ni amagambo yaje gutungura by’umwihariko abafana ba FC Barcelone bumvaga babonye umwanya wo kwibasira uyu musore wayivuyemo nubundi akurikiye aho azajya afatwa nk’akamana agatera penalty na coup franc uko yishakiye,nyamara uyu muyobozi agatangaza ko bitareba iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’amezi 2 gusa Ernesto Valverde umutoza wa FC Barcelone yinjiye mu mateka

Imyaka hafi 2 yose ipfuye ubusa kw’ikipe ya Real Madrid yashakaga kuba ikipe ya mbere mu mateka ikoze aka gahigo iyo itaza gutsindwa