in

Nyuma ya Youseff Rharb undi mukinnyi wa Rayon Sports yagize ikibazo cy’imvune

Ikipe ya Rayon Sports yagiye mu gihugu cya Libya idafite Rutahizamu Youseff Rharb ikagira amahirwe uyu mukino ugasubikwa yongeye kuvunikisha rutahizamu ukomeye.

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo Nyuma yo kuva mu gihugu cya Libya ariko yakoze rutahizamu Mugadam Abkar Mugadam ntawuhari Kubera ikibazo cy’imvune yagize gikomeye.

Mugadam Abkar Mugadam bivugwa ko imvune afite yayigize ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura kugaruka hano mu Rwanda ubwo yari muri Libya.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe imvune y’uyu rutahizamu izamara gusa amakuru dufite ni uko idakanganye cyane ku buryo atakina umukino uri muri iyo wikendi n’ikipe ya Al Hilal Benghazi.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo rireba buri munyarwanda wese

‘Umukino ni uwacu, tugomba kuwakira uko dushaka’ Al Hilal Benghazi yateguje Rayon Sports ko nta nduru y’abafana ishaka ku cyumweru