in

Nyuma ya Sharaf Eldin Shaiboub, undi mukinnyi wa APR FC yagize ikibazo k’imvune ndetse byamaze no kwemezwa ko gukina Super Cup bigoye

Nyuma ya Sharaf Eldin Shaiboub, undi mukinnyi wa APR FC yagize ikibazo k’imvune ndetse byamaze no kwemezwa ko gukina Super Cup bigoye

Ikipe ya APR FC mu myitozo irimo gukora muri iyi minsi ntabwo abakinnyi bayo birimo kubagendekera neza dore ko nyuma ya Shaiboub undi mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune.

Ku minsi w’ejo hashize nibwo twabatangarije ko Sharaf Eldin Shaiboub ukomoka mu gihugu cya Sudan yagize ikibazo cy’imvune mu myitozo ikipe ya APR FC yakoze ku munsi wo kuwa mbere ariko YEGOB twamenye ko na Mugisha Gilbert yagize ikibazo cy’imvune kandi ikomeye.

Ikipe ya APR FC yabigize ubwiru cyane kubera ko udashaka gukura umutima abakunzi b’iyi kipe, ariko twamenye ko Sharaf Eldin Shaiboub abaganga barimo gukora ibishoboka byose kugirango azakine umukino wa Super Cup ariko Mugisha Gilbert we amakuru dufite ni uko gukira akaba yakina uyu mukino neza ngo biragoye cyane.

Harabura iminsi igera kuri 2 gusa kugirango umukino ukomeye hano mu Rwanda uhuza APR FC na Rayon Sports ngo ube ariko aya makipe yose arimo gukora byose kugirango azabe uryoshye usibye ibibazo byatangiye gututumba mu ikipe ya APR FC.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harry Maguire wa Manchester United yamaze kubona indi kipe

Itangazo rimenyesha buri mufana wese wa Rayon Sports uyifuriza gutera imbere