Nyuma ya Rayon Sports, Apr Fc nayo igiye kuremera Mukura Vs yugarijwe n’ubukene

Nyuma y’uko Rayon Sports iremeye Mukura Vs ikayifasha kubona amwe mu mafaranga yasabwa ubu Apr Fc na yo yiyemeje kuremera iyo kipe binyuze mu mukino wa gicuti uraza kubahuza.

Apr Fc yateguye umukino wa gicuti hagati yayo na Mukura Vs mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi bayo ari nako ifasha Mukura Vs kubona amafaranga.

Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Apr Fc, Apr Fc irakina na Mukura Vs kuri uyu wa Gatanu saa cyenda z’amanywa kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Biteganyijwe ko uyu mukino uraza kubanziriza uwa Rayon Sports ihuramo na Ura Fc yo mu gihugu cya Uganda yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize tariki ya 1 Nzeri 2022.