Mucyo Antha na Jean Luc Imfurayacu bashyizwe igorora n’abareberera ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Mucyo Antha ndetse na Jean Luc Imfurayacu bayoboye abandi banyamakuru b’imikino bahawe uruhushya rwo kuzareba umukino wo kwishyura uri kuri uyu wa gatandatu tariki 3 nzeri 2022 hagati ya Ethiopia n’u Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo abashinzwe gutegurira ikipe gihugu Amavubi batangaje abanyamakuru b’imikino bemerewe kurebera ubuntu umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina iwabo.

Ni Urutonde rurerure ruriho abanyamakuru ndetse n’ibinyamakuru bakorera. Uru rutonde ruriho abanyamakuru ba isibo tv, B&B FM umwezi, RBA, Radio and Tv1 ndetse n’ibindi byinshi.

Ethiopia izakina n’Amavubi ubu nayo iri mu Rwanda dore ko yahageze ku munsi w’ejo hashize, binateganyijweko uyu munsi mu masaha ya nimugoroba baraza gukora imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye.

Uyu mukino uzaba ku isaha ya saa cyenda z’amanwa. Kwinjira ni 1000 ahasanzwe, 5000 ahatwikiriye ndetse na 15000 VIP.